Ibinini ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa na benshi. Ni uburyo bwo kuboneza urubyaro nabwo bukoresha imisemburo. Ugereranyije n’ubundi buryo bw’imisemburo, ni uburyo busaba umuntu uzirikana cyane kuko uba ugomba gufata ikinini buri munsi kandi ku isaha imwe. Uburyo bwo kuboneza urubyaro hifashishijwe ibinini bya buri munsi burimo amoko abiri; ubukoresha ibinini bifite imisemburo ibiri ndetse n’ibikoresha ibinini bifite umusemburo umwe. Ibinini bifite umusemburo umwe byo bigira umusemburo wa Progestin gusa. Mu cyongereza akenshi babyita Mini Pills. Ibinini byo kuboneza urubyaro bifatwa buri munsi. Akenshi biba bifunze mu gapaki karimo ibinini 28 bikoreshwa ubwo mu byumweru bine. Ibinini bigira umusemburo umwe, uko ari 28 byose biba bisa.


UKO UBININI BY'UMUSEMBURO UMWE BIKORA

Umusemburo uba muri ibi binini ubuza udusabo tw’intanga kurekura intanga. uyu misemburo kandi ukomeza ururenda rwo mu gitsina cy’umugore bityo intanga ngabo ntizishobore kuzamuka ngo zijye guhura n’intangangore.


UKO IBININI BIKORESHWA

– Iyo wonsa, wabitangira nyuma y’ibyumweru 6 ubyaye.

– Ufate akanini kamwe ku masaha amwe buri munsi.

– Iyo urangije agapaki kamwe, utangire akandi gashya ku munsi ukurikiyeho.


Iyo warengeje isaha, ku mugore wonsa:

– Hita ufata akanini igihe wibukiye, noneho ukomeze ujye ubifata nkuko bisanzwe.

Iyo warengeje isaha, ku mugore utonsa:

– Niba wibutse nyuma y’amasaha atatu, koresha agakingirizo umare iminsi 2, kandi ukomeza gufata ikinini nkuko bisanzwe.


UKO IBININI BYIZEWE

Iyo ibinini bifite umusemburo umwe bikoreshejwe neza birinda gusama ku kigereranyo cya 91%


IBYIZA BY'IBININI BY'UMUSEMBURO UMWE

●    Biroroha gukoresha ubu buryo

●    Ni uburyo bwizewe iyo bukoreshejwe neza

●    Ntibizana impinduka mu mibonano mpuzabitsina


INGARUKA Z'IBININI BY'UMUSEMBURO UMWE

●    Bisaba kubihozaho umutima (Attention)

●    Bishobora kuzana impinduka mu kwezi kwawe k’umugore

●    Ntibirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


UKO WATANGIRA KUBIKORESHA

Iyo ushaka gukoresha ibinini nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro ugana ivuriro cyangwa ikigo nderabuzima kikwegereye ukahabona uwabihuguriwe akagufasha.


IGA UKORESHEJE VIDEO (Kanda hano)