Inda y’abagore ibarwa kuva ku munsi wa nyuma aherukira mu mihango ikarangira abyaye. Muri rusange, umugore atwita igihe kingana n’ibyumweru 40. Muri ibi byumweru umwana ndetse na nyika bakaba bagira impinduka nyinshi zitandukanye, dore zimwe muri izo mpinduka:
IGIHEMBWE CYA MBERE: HAGATI Y’IBYUMWERU 0 KUGEZA IBYUMWERU 12(0-12)
Impinduka ku mugore utwite:
Muri iki gihe, umubiri w’umugore ugira impinduka zidasanzwe bitewe n’ihindagurika ry’imwe mu misemburo ye. Ibi bikaba bimugiraho ibimenyetso atari atuwe afite:
· Kubura imihango kikaba ari cyo kimenyetso kimwereka ko yaba yarasamye.
· Ibi bigashobora gujyanirana n’umunaniro mwinshi,
· Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe,
· Kuribwa amabere
· Gushaka kunyara cyane.
Impinduka ku mwana:
- Mu byumweru 4 bibanza, umwana we aba yaratangiye kuremwa, kugeza ku munsi wa 28,ubwonko bwe buba bwaratangiye kwikora, aho amaboko azamera haba harishushanyije ndetse n’umutima uba waratangiye gutera.
- Mu byumweru 8, amaguru n’amaboko biba byarakuze, inoki n’amano biba bihari, umutima utera ku muvuduko udahindagurika, imyanya ndagagitsina iba igaragara, amaso ari mu gahanga imbere ku buryo aba afite isura nk’iy’umuntu.
- Mu byumweru 12, imyanya ndangagitsina iba yaritandukanije ku buryo wamenya niba ari umuhungu cyangwa umukobwa. Imikaya ndetse n’imyakura y’ubwonko biba bitangiye gukorana ku buryo aba ashobora gufunga igipfunsi. Muri iki gihe ingohe z’umwana zifunga amaso kugeza ku cyumweru cya 28,umutwe w’umwana ugatangira gukura buhoro buhoro.
IGIHEMBWE CYA KABIRI HAGATI Y’IBYUMWERU 13-28
Impinduka ku mugore utwite:
Umugore yumva aguwe neza ugereranyije n’icya mbere. Ahangaha, inda y’umugore itangira kubyimba ndetse n’uruhu rugatangira guhinduka.
· Umugore atangira kumva umwana akina mu nda.
· Umugore atangira kuribwa umugongo
· Inyama zo mu mayasha zigatangira kwikwedura,
· Inda n’amabere bigakura,
· Uruhu rwo ku moko rukaba umukara kurushaho,
· Umurongo w’umukara ukishushanya hagati ku nda.
Impinduka k’umwana:
Muri iki gihe, umwana na we aba yarakomeje gukura kuko kugeza ku cyumweru cya 16:
· Amagufwa aba yarikoze,
· imikaya n’uruhu biba bihari ndetse n’umwanda w’umwana uba waratangiye kwikora mu mara ye.
· Muri iki gihe umwana aba yaratangiye konka intoki ze.
· umusokoro wo mu magufwa utangira gukora insoro z’amaraso,
· umusatsi utangira kumera,
· ibihaha biba bihari ariko bidakora ndetse umwana aba ashobora gusinzira no gukanguka.
· Iyo umwana ari umuhungu, amabya atangira kumanuka yaba ari umukobwa nyababyeyi iba iri aho igomba kuba.
IGIHEMBWE CYA GATATU: HAGATI Y’IBYUMWERU 29-40
Impinduka ku mugore:
· Umugore atangira kunanirwa,
· Inda igakura kurushaho,
· Guhumeka bigatangira kumugora,
· Akabyimba ubugombambari ndetse n’ikirungurira nti kimworohere,
· amabere atangira kuzamo ibintu bimeze nk’amazi.
· Nyababyeyi iramanuka ndetse n’inkondo y’umura ikorohera.
Impinduka ku mwana:
· Amagufwa yose aba yarikoze,
· Ingohe zifunga zikanifungura ku buryo umwana aba ashobora kureba urumuri, imyunyu ngugu ikiyongera mu mubiri w’umwana,
· Umwana aba yunguka ibiro vuba na vuba.
Kuva ku cyumweru cya 37, umwana aba yavuka nta kibazo kuko ingingo ze zose ziba zishobora gukora neza zonyine. Umwana aba acuramye kuko aba yitegura kuvuka. Umwana akaba avukana ibiro 2,5 kugeza ku biro 4 muri rusange, uretse ko bishobora kujya munsi cyangwa se bikajya hejuru.
Ibitekerezo