Gutwita bibaho igihe umugore afite umwana munda, ku bagore benshi umwana akurira mu mura cyangwa Uterus mururimi rw’igifaransa.Ubusanzwe umwana uvukiye igihe avukira ibyumweru mirongo ine(40) iyo ubibaze mu mezi biba amezi icyenda(9) agabanijemo ibihembwe bitatu: Igihembwe cyambere ni uguhera ku cyumweru cya mbere wasamiyemo kugeza ku cyumweru cya 12,Igihembwe cya kabiri gihera ku cyumweru cya 13 kugeza ku cyumweru cya 28 hanyuma igihembwe cya gatatu ari nacyo cyanyuma ni uguhera ku cyumweru cya 29 kugeza ku cyumweru cya 40. Buri gihembwe kigira umwihariko nibyo uba ugomba kwitondera muri cyo.Kuboneza imirire mu gihe umugore atwite ni ibintu byingenzi cyane haba kuri we ndetse no ku mwana atwite,ndetse muri iki gihe haba hakenewe ibiribwa by’inyongera cyane cyane ibikungahaye kuri vitamine n’imyunyungugu.
Muri iyi nyandiko turagaragaza imirire iboneye ku mugore utwite nka kimwe mubyo kwitaho mu gihe umugore atwite. umugore wariye nabi mu gihe atwite byangiza we ubwe ndetse bidasize n’umwana atwite. Ubusanzwe umuntu wese aba agomba kuboneza imirire ye mbese akarya indyo yuzuye,igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri ndetse n’ibirinda indwara.ariko noneho ku mugore utwite hari ibintu byingenzi cyane biza byiyongera ku ndyo yuzuye bidakwiye kubura kuri buri funguro, byose bishobora kutabonekera rimwe ariko nibura hakagira ibiboneka kuri buri funguro ry’umugore utwite.
DORE BIMWE MU BIDAKWIYE KUBURA NIBURA KURI BURI FUNGURO RY’UMUGORE UTWITE
1.Avoka kuyirya utwite nibyiza cyane ko ifite umwihariko wo kuba ikungahaye kuri vitamine zose uko ari 11 ikagira n’imyunyungugu itandukanye twavugamo nk’ubutare,Potasiyumu,Cupper,….Avoka kandi ikungahaye ku binure byiza bifasha mu kubaka uruhu n’ubwonko by’umwana.avoka kandi igira Folate irinda umwana kurwara Neural tube defect .Avoka rero kuko iboneka mu bice byinshi kandi ikaba ihendutse ni byiza kurya nibura avoka imwe ku munsi.
2. Amagi ni ikiribwa gifitiye umumaro ukomeye ubuzima bitewe nuko yujuje intungamubiri zose zikenewe n’umubiri, amagi kuko afite umwihariko agira protein na fat zujuje ubuziranenge , amagi akungahaye kuri Choline ifasha muri byinshi mu mubiri harimo no gufasha ubwonko by’umwana kuba bwubakitse ndetse bukomeye, ikanarinda indwara zifata urutirigongo nka Neural tube defect.
3.Inkeri zaba izitukura cyangwa izirabura ziba zikungahaye kuri vitamine C ifasha mu kubungabunga ubuzima bw’uruhu ndetse ikaba nziza no mu gufasha gukomeza ubwirinzi kamere bw’umubiri ikungahaye kandi k’uturemangingondodo dufasha mu gutoranya ibyingezi mu byowariye ibitari ngombwa bigasohoka mu myanda.inkeri kandi zigira ibyo bita glycemic index yo hasi cyane irinda kugira isukari nyinshi mu mubiri nyuma yo gufata ifunguro ifasha cyane cyane abantu barwaye Diyabete.
4.Imboga by’umwihariko izifite ibara ry’icyatsi kibisi ni ibiribwa ntagereranywa cyane cyane ku bagore batwite kubera intungamubiri zibonekamo zifite ubushobozi bwo kurinda indwara zitandukanye. Ikindi kandi izi mboga n’isoko nziza ya za Vitamine A,B9,C na K n’intungamubiri zitandukanye ibyo byose bifasha ubuzima bw’umwana ndetse n’umubyeyi nyirizina.
5.Imbuto zifite amabara atandukanye bamwe mu banditsi bavugako iyo wimenyereje kurya imbuto zifite amabara atandukanye bitera umwana uri munda kuzagira ubushake byinshi bwo kurya imbuto mu gihe yatangiye kurya ariko aha ngo biba byiza iyo uziriye cyane muri cya gihembwe cya 3 twavuze.
6.Ibishyimbo biba bikungahaye kuri poroteyine n’uturemangingondodo ndetse n’imyunyungugu nk’ubutare na zinc ndetse na vitamin B9 ifasha umwana kumurinda indwara zitandukanye.ziriya fibre ziboneka mu bushyimbo zifasha urwungano ngogozi kurinda uburwayi butandukanye nk’impatwe ndetse n’ubundi burwayi butandukanye bufata amara.ibishyimbo birafasha cyane ku bantu batarya inyama kuko ubasha kubikuramo zimwe mu ntungamubiri wari kubona munyama.
7. Amata n’ibiyakomokaho nka yawurute, ndetse n’amavuta n’isoko nziza ya kalisiyumu ifasha amagufwa y’umwana gukomera igafasha umubyeyi kuringaniza umuvuduko ukabije w’amaraso.
Ntabwo ari amata gusa umugore utwite agomba no kugira ibindi binyobwa afata nk’amazi,Umutobe w’amacunga.
Umugore utwite agomba kuzibukira ibisindisha ndetse n’ikawa kuko bishobora kugwa nabi umwana uri munda.
Ibitekerezo