Uko inzozi za muntu zikurikirana, bijyana n’imyaka ye ndetse n’ibyo amaze kugeraho. Gusa uko waba umeze kose iyo utangiye gukura no kureba ahazaza, icyo abenshi batekerezaho ni ukubaka umuryango, bakibaruka bakanezerwa. Nyuma yo kuba inzozi, nyuma yo gushaka, no gasama inda, ibyishimo bisaga ababyeyi ariko bagatangira kwibaza byinshi, bibaza bati ese tuzabigenza dute? Twakora iki ngo tuzabyare umwana muzima? Ni iki cyo kwirinda? 

Nta kabuza ababyeyi benshi bibaza inama zo gukurikiza kugirango bazabyare abana bazima bujuje byose haba ku mubiri no ku mitekerereze.


Kwisuzumisha ku gihe 

Ukimenya cyangwa ukeka ko utwite, gana ivuririo rikwegereye wipimishe. Ibi ni ingenzi cyane kuko uboneraho inyigisho zikubwiriza uko wakwitwara muri icyo gihe.  Uboneraho kandi amahirwe yo gupimwa indwara zatera ibibazo ku mwana. Ubona amahirwe yo gukingirwa indwara n’ibindi byatera umwana ibibazo byo kuvuka atameze neza. Umuryango ushinzwe ubuzima ku isi OMS, usaba ko umugore yisuzumisha byibura inshuro 8 mu gihe atwite. Ni ukuvuga hafi buri kwezi. Ariko rero buri gihugu cyangwa ibitaro bigena inshuro umugore aba agomba kwipimisha inda. Mu Rwanda byibura inshuro nkeya umugore agirwa inama yo kwipimisha ni 3. Ni ukuvuga byibura inshuro imwe buri gihembwe.

Bimwe mu bipimwa umugore utwite harimo agakoko gatera SIDA, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, iseru, indwara ya toxoplasmosis, ubwoko bw’amaraso na rhesus, hepatite, umuvuduko w’amaraso, indwara y’igisukari ndetse akanacishwa cya echographie ngo harebwe uko umwana ameze mu nda. Muganga ashobora no gufata icyemezo cyo gusaba ibindi bizamini bitewe n’ikibazo cyihariye abona ku mubyeyi.


Kurya indyo yuzuye

Nk’umuntu ugaburira Abantu babiri, kurya indyo yuzuye ni ingenzi ku mugore utwite. Indyo yuzuye ni igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitanga imbaraga n’ibirinda indwara. By’umwihariko umugore utwite asabwa kongera imboga n’imbuto, amata, amagi, inyama, ibishyimbo n’ ibindi binyamisongwe kuko abikenera kurusha abandi.


Gukora imyitozo ngorora mubiri

Nubwo bitamenyerwe, gukora imyitozo ngororamubiri ku mugore utwite birakenewe kuko bigabanya umunaniro ndetse bigatuma amaraso atembera neza. Burya umugore utwite aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara yo kwipfundika kw’amaraso. Gusa nanone si ugukora siporo zivunanye ahubwo agakora izoroheje 

 

Kuruhuka bihagije

Umugore utwite asabwa kuruhuka bihagije. Ibi ni ukugirango agabanye umunaniro umubiri ugira muri icyo gihe atwite, kuko ushobora kugira ingaruka mbi ku mwana.  


Kwirinda kunywa inzoga

Kunywa inzoga ku mugore utwite biteza ikibazo gikomeye cyane. Burya inzoga umugore anywa atwite ijya mu maraso, ikambukiranya ingobyi ikajya mu maraso y’umwana. Inzoga ituma umwana ashobora kugwingira akiri munda. Inzoga zishobora no kuzamugiraho mu gihe yamaze kuvuka cyane cyane ku mikurire, imivugire n’imyitwarire. Iyo inzoga ibaye nyinshi mu maraso, bishobora gutera umwana indwara izwi nka Fetal alcohol syndrome. 

 

Irinde imiti myinshi n’ ibiyobyabwenge

Imiti myinshi, cyane cyane iyo utandikiwe na muganga burya si myiza ku mugore utwite. Itondere kwigurira imiti muri farumasi, kabone n’iyo waba usanzwe uzi icyo ivura kuko ishobora kwangiza umwana. Uregero rw’imiti umugore atwite agomba kwirinda ni nka Aspirin, Ibuprofen, Diclofenac, Warfarin n’indi myinshi. Aha hiyongeraho n’ ibiyobyabwenge nka marijuwana, urumogi, kokayine. Ibi byose bituma umwana agwingira, inda ikavamo, cyangwa umwana akavukana ibindi bibazo bitandukanye. 

 

Hagarika itabi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko itabi ritera ibibazo byinshi ku mugore utwite. Muribyo harimo: kuvamo kw’inda, ikibazo cy’ imikurire ku mwana, kubyara umwana utuzuye, yemwe ngo umwana ashobora no gupfira mu nda. 

 

Kwirinda akazi kagushyira mu byago

Akazi ukora rimwe na rimwe kagushyira mu byago mu gihe utwite. Aha twavuga nko gukora muri mine, gukora ahantu unyura mu cyuma gisaka kenshi (radiation), cyangwa ahantu uhurira n’ imiti yica udusimba duto duto (pesticide). Ibi byose bishora kungera ibyago byo kubyara umwana utameze neza. 

 

IBIMENYETSO MPURUZA

·        Amaraso cyangwa uruzi rusohoka mu myanya myibarukiro

·        Kubyimba cyane mu isura ndetse n’intoki

·        Umutwe udashira, uhora wumva uribwa umutwe

·        Isesemi no kuruka bitarangira

·        Ibibazo mu kureba

·        Uburibwe mu nda yo hasi

·        Guhindagurika mu kwinyagambura (movements) z’umwana utwite

·        Inkari nke mu gihe cyo kwihagarika

·        Indwara iyo ari yo yose

·        Ikintu wumva kikubangamiye


IGA UKORESHEJE VIDEO (Kanda hano)