Igicuri ni imwe mu ndwara zifata ubwonko iterwa n’impamvu zinyuranye ndetse ikagaragazwa n’ibimenyetso bitandukanye:
Ibimenyetso by’igicuri:
Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza umuntu urwaye igicuri: kubabara umutwe, kuribwa mu nda, kumurikirwa n'ibintu bitabaho, kubona inyenyeri kandi ntazihari, kugwa hasi akabura ubwenge, agatitira amaboko n'amaguru, kuzana urufuzi , guhahamuka, kuruma ururimi ndetse no guhondobera ahanini biterwa no kunanirwa k'umubiri, gucika intege cyane,....
Igicuri giterwa n’iki?
Kumenya icyateye umuntu runaka kurwara igicuri bikunze kugora abaganga.Gusa hari zimwe mu mpamvu rusange zisanzwe zizwi:
-Kwitura hasi cyane:Iyo umuntu yitura hasi cyane,bicokoza ubwonko bwe bikaba byaba intandaro y’indwara y’igicuri.
-Hari igicuri gikomoka mu muryango.Rimwe na rimwe iyo umuntu arwaye igicuri hari igihe abamukomokaho bibakurikirana,gusa ntibabe bose.
- Kurwara indwara zikomeye zishobora kuzahaza ubwonko, urugero :Ibibyimba byo mu bwonko
Ese igicuri kirica?
Yego, igicuri gishobora kwica mu buryo butunguranye.
Ese igicuri kiravurwa kigakira?
Igicuri ni indwara ivurwa igakira iyo uyirwaye yivuje kare kandi agakurikiza inama za muganga uko bikwiye,afata imiti neza. Abantu benshi bativuza iyi ndwara ku gihe kuko ngo ugaragaje ibimenyetso byayo,bakeka ko arwaye amarozi cyangwa amadayimoni,bityo bakihutira kumujyana mu nsengero abandi bakabyihorera ntibabyiteho icyo gihe rero iyo umurwayi ativuje neza cyangwa niyivurize ku gihe ashobora kubana nayo mu buzima bwe bwose.
Ibitekerezo