Indwara y’imitezi n’indwara iteje ikibazo ku isi hose cyane mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.Indwara y’imitezi ifata abantu bose guhera ku mwana kugera ku mukuru kandi yibasira ibitsina byombi. Imitezi n’indwara ya 2 mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba ikunze gufata abantu bari hagati y’imyaka 15 na 49.Nkuko tubikesha umuryango ushinzwe ubuzima ku isi abagera kuri miliyoni 106 barwaye imitezi.
Indwara y’imitezi iterwa nagakoko gato kataboneshwa ijisho kitwa Neisseria Gonorrhea mu ndimi z’amahanga.Utu dukoko twibasira uturemangingo dutwikiriye ubuso bukunze kuba buriho ururenda.hano twavuga nko mu myanya myibarukiro,mu kanwa ndetse no mubice bigize urwungano ngogozi(rectum).
UKO IMITEZI YANDURA
Indwara y’imitezi yandurira aha hakurikira:
● Mu mibonano mpuzabitsina yaba isanzwe ,iyo mukanwa ndetse niyo mu kibuno
● Umugora yanayanduza umwana amubyara
IBIMENYETSO BY'INDWARA Y'IMITEZI
Umugore n’umugabo bagaragaza ibimenyetso by’imitezi kuburyo butandukanye ariko abagore ntabwo bakunze guhita bagaragaza ibimenyetso.
Dore bimwe mubimenyetso by’imitezi ku bagore:
⮚ Gusohora ururenda rusa n’amashyira kandi rufite umuhumuro mubi mu gitsina
⮚ Kuva amaraso mu gitsina adasanzwe kandi utari mu gihe cy’imihango
⮚ Kubabara mugihe uri gukora imibonano mpuzabitsina
⮚ Kubabara mu kiziba cy’inda
⮚ Kubabara mugihe uri kwihagarika
⮚ Guhinda umuriro,gutengurwa,kugira isereri ndetse no kuruka
Dore bimwe mubimenyetso by’imitezi ku bagabo:
⮚ Uburibwe bumeze nk’ubushye mu gihe yihagarika
⮚ ururenda rusa n’umuhondo nyuma yo kwihagarika
⮚ Kubabara amabya ndetse no kubyimba igitsina
⮚ Umugabo urwaye mu kibuno arababara ndetse yava kwituma akumva atarangiza.
⮚ Guhinda umuriro,gutengurwa,kugira isereri ndetse no kuruka
ISUZUMA RY'INDWARA Y'IMITEZI
Igiteranyo cy’ibimenyetso umurwayi aza avuga hakiyongera ibizamini nibyo byemeza neza niba umurwayi arwaye indwara y’imitezi.Muri rusange guhinga amatembabuzi ava mu gitsina cy’umurwayi nibyo bifasha kubona agakoko ka neisseria Gonorrhea gatera imitezi.
Uretse Guhinga kandi umuganga ashobora gusaba ibindi bizamini harimo ibizamini by’amaraso,inkari ndetse akaba yanapima izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo mburugu,trikomonasi,uburagaza,hepatite tutibagiwe na virusi itera SIDA.
KUVURA INDWARA Y'IMITEZI
Umurwayi w’imitezi ahabwa imiti yo mu bwoko bw’antibiyotiki.Umurwayi w’imitezi akenshi aterwa urushinge rumwe rwa Ceftriaxone hakiyongeraho umuti wa Azithromycin.
INGARUKA Z'INDWARA Y'IMITEZI
Gufata miti neza bikiza indwara y’imitezi ariko iyo umuntu ativuje neza,indwara y’imitezi ishobora kumutera ingaruka harimo ubugumba,gutwitira hanze ya nyababyeyi,kurwara indwara y’ifumbi no kuribwa mu kiziba cy’inda bihoraho. Indwara y’imitezi kandi ishora gutera umuntu:
⮚ Ibibyimba byo muri nyababyeyi
⮚ Kuvamo kw’inda ku mugore utwite
⮚ Kubyara umwana utuzuye k’umugore utwite
⮚ Kubabara mu ngingo ndetse n’ibiheri ku ruhu
KWIRINDA INDWARA Y'IMITEZI
Nkuko twabibonye indwara y’imitezi yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.Dore bumwe muburyo bwizewe bwakurinda kandura imitezi:
● Kwifata
● Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
● Kwivuza hakiri kare mugihe ukekako warwaye imitezi
● Kwisiramuza ku bagabo
● Abagore batwite nabo bakwiye gusuzumwa indwara y’imitezi kugirrango batazanduza abana babo.
Ibitekerezo