Ntuye I Kigali ahitwa I Nyamirambo. Mu gipangu nshumbitsemo habamo indi miryango ndetse harimo n’ifite abana bato bari munsi y’imyaka ibiri. Ubusanzwe sinjya nita cyane ku buzima bw’abaturanyi banjye. Yemwe benshi ntibazi nuko nitwa, icyo nkora n’abo tugendana. Ni mu gihe ariko. Nka benshi muri iki gihe, mbyuka njyenda nkataha ijoro rinishye. Mu mpera z’icyumweru ariko akenshi ndahirirwa nkora amasuku. Uyu munsi mbyutse rero nibwo nakubitanye n’akana gatoya gafite imyaka , gafite igishashi kinini kirimo amata y’inka!
Maze iminsi rero nshaka kwandika ku bubi bw’amata y’inka ku bana cyane cyane abato bari munsi y’umwaka umwe ariko bikandenga. Nunatega amatwi cyane ibiganiro bitandukanye by’ubuzima ku ma radiyo n’ibindi bitangazamakuru, ni hake uzumva bavuga ko amata y’inka ari mabi ku mwana muto. Nanjye rero kutandika iyi nkuru mbere si ukubyibagirwa gusa ariko harimo no kwigengesera!
Ese ni ibiki bigize amata y’inka biyagira mabi ku mwana muto?
Tugereranyije n’amashereka, amata y’inka arimo umunyu ngugu muke bwa fer. Fer ni ingenzi cyane mu ikorwa ry’amaraso kandi unagira uruhare mu mikurire n’imikorere y’ubwonko bw’umwana. Si ibyo gusa kandi kuko mu mata y’inka habamo n’izindi protein zituma n’ubutare bwa Fer umwana ashobora kurya mu bindi biryo butabasha kurenga igogora ngo bigirire umubiri akamaro.
Ububi bw’amata y’inka: Umwana unywa amata y’inka akura nk’inka!
Umwe mu barimu banyigisha mu Ishuri ryigisha ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda yajyaga adusetsa atubwira ati “Umwana wanyoye amata y’inka, akura nk’inka”. Nubwo inka zubashywe mu muco w’abanyarwanda ariko iyo abantu bavuzengo ngo uriya muntu ni inka, baba akenshi bavuga ko mu mutwe nta kigenda. Amata y’inka rero ku bana bato agabanya umunyu ngungu witwa Fer (Iron) kandi ugira uruhare mu mikorere n’imikurire y’ubwonko. Ibi bituma rero umwana wanyoye amata y’inka akiri muto mu kimbo cyo konswa na nyina agira ikibazo mu mikurire y’ubwonko maze akazagira ubwenge buke.
Kubera rero izindi ntungamubiri ziba mu mata nka protein, vitamin, lipids zituma umwana wanyoye amata y’inka akura neza mu gihagararo. Amaguru agakura, amaboko bikaba uko. Agakura akaba munini nk’inka mbese. Ariko ubwonko bwe buba bwarakuze nabi maze ntagire ubushobozi bw’ubwonko bushimishije nkubwo yari kuzagira iyo adakoresha amata y’inka.
Ababyeyi bakwiye gukora iki rero
Iyo umugore amaze igihe runaka yonsa umwana we nta kindi amuha, umwana agera igihe agakura amashereka gusa ntabashe kumuhaza. Imfashabere rero iba ikenewe. Iyo ageze iki gihe rero atakibasha guhazwa n’amashereka ya nyina gusa, ni ngombwa kumutangiza imfashabere. Akenshi umwana atangira imfashabere ku mezi atandatu. Umwana aba ashobora kurya ibiryo bidakomeye kandi birimo indyo yuzuye. Umwana aba agomba kurindwa amata y’inka byibura kugeza igihe yujuje umwaka umwe.
Iyo ku mpamvu runaka, umubyeyi atabasha guhaza umwana kandi nawe atarageza igiye ashobora kurya ibiryo, si byiza na mba kumutangiza amata y’inka. Ikiza ni ukumugurira amata yabugenewe ahabwa abana nk’imfashabere.
Akenshi rero ayo mata aba ahenze ku buryo ababasha kuyigondera ari mbarwa. Uretse ko na none adahenze cyane. Ariko niyo yaba akasha, kubera ubuzima bwiza ababyeyi baba bashakira abana babo ni ngombwa ko bayagura.
Ngayo nguko rero. Mubyeyi irinde guha umwana wawe amata y’inka ataruzuza umwaka umwe w’amavuko. Amata y’inka agabanya bikomeye umunyu ngugu wa Fer ufite akamaro kw’ikorwa ry’amaraso n’imikorere myiza y’ubwonko. Ganira na muganga byimbitse akugire inama y’imfashabere waha umwana wawe ndetse anakubwire igihe cya nyacyo cyo gutangira guha umwana wawe amata.
Ibitekerezo